Tubane  N’  Umwami
Indirimbo 405 verses

Tubane N’ Umwami

1

Tubane n’ Umwami, Twumvir’ Ijambo rye; Atujyana mu nzira nziza, Tumwumviye rwose. Akabana natwe, N’ abamwizer’ uko bangana.

2

Ntihakingirizwa, Nta gicu gikuba, Byeyurwa no kumwenyura kwe. Nta shiti n’ ubwoba, Bona n’ igishyika, Bimarwa n’ uko tumwizeye.

3

Nta kitubabaza, Nta shavu tugira; Niw’ uduhembur’ imbu zose; Nta bworo n’ isari, Nta n’ umubabaro; Tuzahirwa nitumwizera.

4

Ntabwo twiyungura, Kugir’ ibyishimo, Kugeza ko tureka byose, Kubw’ imbabazi ze; Impan’ ajy’ atanga, N’ ingororano z’ abizeye.

5

Tuzajya twishima, Turi kumwe nawe. Tuzagendana naw’ iteka, Tumwumvira rwose; Azajy’ adutuma, Ntacyo tuzaba tugitinya.

Gusubiramo

Jy’ umwumvira, Nta kandi gakiza,

Keretse Yesu gusa; Mwizigire rwose.