Tubane n’ Umwami, Twumvir’ Ijambo rye; Atujyana mu nzira nziza, Tumwumviye rwose. Akabana natwe, N’ abamwizer’ uko bangana.
Ntihakingirizwa, Nta gicu gikuba, Byeyurwa no kumwenyura kwe. Nta shiti n’ ubwoba, Bona n’ igishyika, Bimarwa n’ uko tumwizeye.
Nta kitubabaza, Nta shavu tugira; Niw’ uduhembur’ imbu zose; Nta bworo n’ isari, Nta n’ umubabaro; Tuzahirwa nitumwizera.
Ntabwo twiyungura, Kugir’ ibyishimo, Kugeza ko tureka byose, Kubw’ imbabazi ze; Impan’ ajy’ atanga, N’ ingororano z’ abizeye.
Tuzajya twishima, Turi kumwe nawe. Tuzagendana naw’ iteka, Tumwumvira rwose; Azajy’ adutuma, Ntacyo tuzaba tugitinya.
Gusubiramo
Jy’ umwumvira, Nta kandi gakiza,
Keretse Yesu gusa; Mwizigire rwose.
