Ngwino  Hafi  Y’ Umusaraba
Indirimbo 4134 verses

Ngwino Hafi Y’ Umusaraba

1

Tyo ngwino hafi y’ umusaraba, Wa munyabyaha we; Ikiganza cya Yesu cyiteguye kugukiza.

2

Wowe wahumanijwe n’ ibyaha, Ngwino Yes’ akweze; Wihane Yes’ akugire mushya mu kanya gato!

3

Ngwino Yes’ agutur’ umutwaro, Maz’ akuruhure; Hafi y’ umusaraba ni h’ uzabon’ amahoro.

4

Uhor’ ufata hirya no hino, Wabuz’ ishyikizo; Ngwino hafi y’ umusaraba ubon’ agakiza.