Hirya no hin o har’ umukumbi, Ugoswe n’ amakub’ akomeye, N’ ubutayu bucuz’ umwijima, Dor’ inzira ntabw’ igaragara . Wumv’ amajwi mensh’ aratabaza, Bakeney’ umutabazi; Har’ ijwi ryiza rihumuriza, Ribabwira riti: Mukomere.
Uwo mukumb’ ukeney’ umucyo, Ku mategeko cumi y’ Imana, Yukw’ a r’ ayera kand’ aboneye; Bakwiriye kuyakurikiza. Mw’ uru rugendo rujya mw’ ijuru, Bakeneye Yesu Kristo, Kung’ ubumw’ urukundo kwizera, Bakicisha buguf’ imbere Ye.
Har’ ahantu hahebuj’ ubw iza, Mu rurembo rurabagirana; Amarembo yarw’ aruguruye, N’ ahantu heza h’ igikundiro; Hazirana n’ icyaha n’ urupfu; Nta mubabar’ uzabayo . Aho ni ho tuzateranira, Ntabwo tuzongera gupf’ ukundi.
Dore Yes’ agiye kugaru ka hamwe n’ ibic’ azur’ abapfuye. Abacunguwe bazazamurwa, Baririmbana umunezero. Ngwino Mwami, Ngwin’ udutabare ; Twigir’ iwacu mw’ ijuru, Turagutegereje M ukiza, Utujyane kwibera mw’ ijuru.
