1
N’ iki cyatuma twirengagiz’ Umukiza, Se har’ icyadutera kumwibagirwa? Kand’ aturinda ku manywa na nijoro, Aturagira nk’ Umwunger’ udakenesha.
2
N’ iki cyatuma twirengagiz’ Umukiza, Tukibag irwa uwatubabarijwe, Ubu yicaye ku ntebe ye ya cyami, N’ Umuhuza wacu w’ ibihe bidashira.
3
N’ iki cyatuma twirengagiz’ Umukiza, Kand’ ahor’ abera maso kuturinda. N’ inshuti nziza irut’ izindi zose, Nta muntu n’ umwe yigera ahe mukira.
Gusubiramo
Tuzagendera mu mucyo w’ Umwami wacu iteka,
Tuzitangira kumukorera,
Turamwumvira ngw’ aduhe k’ Umwuka we,
Tubone kumuhesh’ icyubahiro cyinshi.
