Yesu  Ngwino  Ubane  N’  Itorero  Ryawe
Indirimbo 4204 verses

Yesu Ngwino Ubane N’ Itorero Ryawe

1

Yesu ngwin’ ubane n’ itorero ryawe ryose. Rifashe, ribashe gutsind’ ibigeragezo.

2

Ribashe gutunganya nez’ inshingano zaryo; Riburir’ abo mw’ isi, Bitegur’ urubanza.

3

Ryite ku batabona, N’ abakene bo mw’ isi; Rihabur’ abahabye, Ribabwir’ ibya Yesu.

4

Ryuzur’ Umwuka Wera, Maze rinesh’ icyaha, Rihuze mw’ isi yose, Yesu turakwinginze.