Ni  Mutyo  Turirimbe…
Indirimbo 4255 verses

Ni Mutyo Turirimbe…

1

Nimutyo turirimbe ineza ya Yesu , Ibyishimo bisābe imitima yacu. Twabony’ agakiza, Kavuye mw’ ijuru; Twahaw’ Umukiza, Twahaw’ Umukiza.

2

N’ umunezero mwinshi, twarababariwe ; Imana yadukuyehw’ iteka ryo gupfa. Yesu yikorey’ imitwaro y’ ibyaha; Yaradupfiriye, Yaradupfiriye,

3

Ku ntebe y’ ubwami kwa Data wo mw’ ijuru , Dufit’ Umuvugizi utuvuganira; Uturwanirira kandi n’ Umuneshi; Yaradutsindiye, n’ Umuneshi wacu.

4

Yambik’ abo yacunguye bos’ ubwiza bwe, Akabah’ imico ye iboneye rwose. Kubw’ ubuntu bw’ atuyoboz’ Umwuka we, N’ukuri kwe kwera , N’ukuri kwe kwera.

5

Yes’ ari hafi kugaruka mu bwiza bwe ; Azaza kutujyana tw’ abo yacunguye; Twimane na we mu bwami bwo mw’ ijuru ; Tuzamwirebera, Tuzamwirebera.