Duhore  Twishimye
Indirimbo 4324 verses

Duhore Twishimye

1

Mureke duhore twishimye, Imitima yac’ inezerwe. Mbese n’ iki cyatubabaza, Kand’ Iman’ idukunda?

2

Dor’ ukuboko k’ Uwiteka, Kuturind’ imyambi y’ ibyaha; Kubw’ u buntu araturinda, Kand’ atuma tunesha.

3

Kand’ iyo turets’ inshingano, Iman’ iratuguyaguya; N’ ubwo tuba twitey’ akaga, Itureban’ impuhwe.

4

Dukurikiz’ inama nziza, Tub’ abantu beza b’ intwari; Mu rukundo kandi twishimye, Dukorere mu kuri.

Gusubiramo

Dukwiriye guhora twishimye,

Mu mibereho yacu yose.

Kandi mu nshingano zacu zose,

Tunezerwe twishime.