1
Mureke duhore twishimye, Imitima yac’ inezerwe. Mbese n’ iki cyatubabaza, Kand’ Iman’ idukunda?
2
Dor’ ukuboko k’ Uwiteka, Kuturind’ imyambi y’ ibyaha; Kubw’ u buntu araturinda, Kand’ atuma tunesha.
3
Kand’ iyo turets’ inshingano, Iman’ iratuguyaguya; N’ ubwo tuba twitey’ akaga, Itureban’ impuhwe.
4
Dukurikiz’ inama nziza, Tub’ abantu beza b’ intwari; Mu rukundo kandi twishimye, Dukorere mu kuri.
Gusubiramo
Dukwiriye guhora twishimye,
Mu mibereho yacu yose.
Kandi mu nshingano zacu zose,
Tunezerwe twishime.
