Kanguka mutima wanjy’ ishime! Maz’ usingiz’ Umucunguzi wawe; Akwiriy’ in dirimbo kubw’ ineza ye, N’ ubunt’ agira bw’ igitangaza. Agira neza kubw’ urukundo rwe rwinshi, Muze tumuririmbire.
Yantabaye nar’ uwo gupfa, Maz’ arankiz’ ambeshahw’ amp’ ubugingo. Yankuye mw’ isayo y’ ibyaha, Maz’ arankiza kubw’ urukundo rwe rwinshi. Agira neza kubw’ urukundo rwe rwinshi, Muze tumuririmbire.
N’ ubw’ imbaraga z’ ikuzimu zampagurukira, Ntabwo zanshobora. N’ ubw’ abanzi bandwanya bakanyibasira, Ntabwo bashobor a kunesha. Agira neza kubw’ urukundo rwe rwinshi, Muze tumuririmbire.
N’ ubw’ imirabyo n’ inkuba byahinda, Ntabwo nzagir’ ubwoba na gato. Yes’ ampora bugufi akarind’ ubugingo, Sinzagir’ ubwoba namba. Agira neza kubw’ urukundo rwe rwinshi, Muze tumuririmbire.
