Agira  Neza
Indirimbo 4354 verses

Agira Neza

1

Kanguka mutima wanjy’ ishime! Maz’ usingiz’ Umucunguzi wawe; Akwiriy’ in dirimbo kubw’ ineza ye, N’ ubunt’ agira bw’ igitangaza. Agira neza kubw’ urukundo rwe rwinshi, Muze tumuririmbire.

2

Yantabaye nar’ uwo gupfa, Maz’ arankiz’ ambeshahw’ amp’ ubugingo. Yankuye mw’ isayo y’ ibyaha, Maz’ arankiza kubw’ urukundo rwe rwinshi. Agira neza kubw’ urukundo rwe rwinshi, Muze tumuririmbire.

3

N’ ubw’ imbaraga z’ ikuzimu zampagurukira, Ntabwo zanshobora. N’ ubw’ abanzi bandwanya bakanyibasira, Ntabwo bashobor a kunesha. Agira neza kubw’ urukundo rwe rwinshi, Muze tumuririmbire.

4

N’ ubw’ imirabyo n’ inkuba byahinda, Ntabwo nzagir’ ubwoba na gato. Yes’ ampora bugufi akarind’ ubugingo, Sinzagir’ ubwoba namba. Agira neza kubw’ urukundo rwe rwinshi, Muze tumuririmbire.