Ibyo nkora nkirihw ’ aho bizarangirira, Ubwo kudapfa kuzakura gupfa; Nimara gukira nzabon’ Umukiza wanjye, Kand’ azab’ anyakiran’ ibyishimo.
Nzanezerwa mbony’ uburanga bwe buhebuje, N’ amaso y’ akey’ arabagirana; Nzajya musingiza mpimbawe n’ urukundo rwe, Ko yambonerej’ aheza mw ’ ijuru.
Ntabwo mpug’ abadusezeyeho bajya kure, Ubwo twatandukaniye ku cyambu. Nitujya mw’ ijuru nta kizadutandukanya, Cyane nifuza kubon’ Umukiza.
Azanjyana mu mudugud ’ utabamw’ ishavu, Niho nzambarir’ imyambaro yera, Nzaririmbana n’ aber’ indirimbo ya Mose; Cyane ndifuza kubon’ Umukiza.
Gusubiramo
Nzamumenya, Nzamumenya;
Nzahagarar’ imbere Ye nkize.
Nzamumenya, Nzamumenya,
Mbony’ inkovu zo mu biganza bye.
