Namaramaje  Gutaha
Indirimbo 4415 verses

Namaramaje Gutaha

1

Namaramaje gutaha mu gihugu cy’ ibyiza, Ibyo mpora mvug’ iteka, N’ urukundo rwa Yesu.

2

Nari narapfuye rwose, Nta Mana nta cyizere! Nazuts’ ubwo nabwirwaga ko Yesu yampfiriye!

3

Umutima winangira Yesu yawunkuyemo; Yampay’ umutima mushya, Yesu ni w’ unyobora.

4

Kuv’ ubwo nemeye Yesu, Nagiye ngeragezwa, Ariko Umwami Yesu, Ni w’ umpesha kunesha.

5

Mwami Yes’ udahemuka, Nyuzuzamw’ urukundo Runtere kugir’ umwete, Wo kugukurikira.

Gusubiramo

Yesu n’ Umukunzi wanjye,

Twarabisezeranye.

Arankunda ndamukunda,

Nk’ intama n’ umwungeri.