1
Namaramaje gutaha mu gihugu cy’ ibyiza, Ibyo mpora mvug’ iteka, N’ urukundo rwa Yesu.
2
Nari narapfuye rwose, Nta Mana nta cyizere! Nazuts’ ubwo nabwirwaga ko Yesu yampfiriye!
3
Umutima winangira Yesu yawunkuyemo; Yampay’ umutima mushya, Yesu ni w’ unyobora.
4
Kuv’ ubwo nemeye Yesu, Nagiye ngeragezwa, Ariko Umwami Yesu, Ni w’ umpesha kunesha.
5
Mwami Yes’ udahemuka, Nyuzuzamw’ urukundo Runtere kugir’ umwete, Wo kugukurikira.
Gusubiramo
Yesu n’ Umukunzi wanjye,
Twarabisezeranye.
Arankunda ndamukunda,
Nk’ intama n’ umwungeri.
