Ndi  Umukristo  Ucumbitse  Mur’  Iyi  Si
Indirimbo 4593 verses

Ndi Umukristo Ucumbitse Mur’ Iyi Si

1

Nd’ umukristo ncumbitse mw’ iyi si, Ku bwanjye byose ni byiza! N’ ubwo nsakirana n’ ingorane, Ku bwanjye byose ni byiza! Kuki narira cyangwa nkinuba? Krist’ ari hamwe nanjy’ ibihe byose. Ndi hafi yo kwigira mw’ ijuru; Ku bwanjye byose ni byiza!

2

N’ ubw’ amarir’ ari menshi mw’ isi, Ku bwanjye byose ni byiza! Ndater’ intambwe ngan’ i Kanani, Ku bwanjye byose ni byiza! N’ ubw’ iyi s’ ibeshy’ abayituye, N’ ubw’ ishaka kumbabariz’ umutima; Amaso yanjye nyahanze Yes u; Ku bwanjye byose ni byiza!

3

Ndi hafi yo kugera ku ntego, Ku bwanjye byose ni byiza! Nzahabw’ igihugu cy’ agakiza, Ku bwanjye byose ni byiza! Iyi s’ iri hafi yo gushira, Mugenzi we! Komera wihangane. Mu man’ uzahabw’ ikir uhuko; Ku bwanjye byose ni byiza!