1
Mwami Yesu nyongerera kwizera. Akira kwizera kwanjye Yesu we! Nyamururahw’ ibimboshye byose Mwami; Ungeze ku rugero ruhanitse.
2
Yesu ni wow’ umar’ umubabaro; Ni wow’ unezez’ umutima wanjye! Mu rugamba ndwana, urwany’ abankwena; Ungeze ku rugero ruhanitse.
3
Uzi nez’ icyifuzo cyanjye Mwami; Nyongerera kwizera Mwami mwiza! Mu mwijima w’ icuraburindi mfasha; Mpore mbon’ umucyo wawe Yesu we!
4
Kristo Yes’ arambwir’ ati: Twarana! Ntucik’ intege komez’ uhatane! Ari hafi kuza kunjyana mw’ ijuru; Azanjyan’ iwe mw’ ijuru ahw’ aba!
