Wikwishimira  Kunyura  Inzira  Mbi
Indirimbo 4633 verses

Wikwishimira Kunyura Inzira Mbi

1

Wikwishimira kunyura inzira mbi; Kandi Yes’ ari hw’ aguhamagara. Wishaka kujya mu mwijima; None itaba Yesu, Aragukunda.

2

Kuki waremererwa n’ umutwaro, Ukadandabiranwa n’ ubusinzi? Yes’ arakiza, humura pe! Umva ubutumwa bwe, Maz’ umusange.

3

Wabaye nk’ uburabyo bwumagaye; Wagendanye n’ abanzi b’ ubutumwa; Ariko Yesu ugukunda, Muh’ umutima wawe, Arawakira.