1
Reb’ umutim’ ubabaye cyan’ i Kaluvari, Reba Yes’ ari ku musaraba; Yabambwe ku bwawe, Nta wundi yaziraga; Numureba urakira rwose! Reba, Reba; Wizer’ i mbabazi zituruk’ i Kalvari; Tyo reba, Reba ku musaraba.
2
Ujya wibaz’ impamvu Yesu yakubiswe, Kand’ akambikwa n’ ikamba ry’ amahwa? N’ impamvu yabambw’ ari nta cyaha yakoze? Tyo byibaze, Ubitekereze. Reba, Reba; Yaragucunguye apfa mu cyimbo cyawe. Tyo reba, Reba ku musaraba.
3
Amarira n’ amaraso byawe ntibyashobora, Kwez’ ibyaha byawe na gato. Keretse wizeye Yesu wakubambwiwe, Numwizera urakira rwose! Reba, Reba Yes’ araguhanagur’ amarira Yose, Tyo mwizer’ urakira rwose.
