Turakuramya Mwami udukunda; Dusonzey’ ukwera kwawe. Mwami Nyir’ imigisha, Mwami mwiza, Dukeneye kuzuzw’ urukundo; Tumurikirwe n’ ubwiza bwawe.
Mwigisha mwiza utagereranywa; Uduhire, Mwam’ utweze. Duh’ umutima mushya, twiyoroshye. Dukeneye kuzuzw’ urukundo; Tumurikirwe n’ ubwiza bwawe.
Dusagiz’ urukundo rwawe Mwami; Urukundo rudashira. Ruzan’ abanyabyaha kuri Yesu. Dukeneye kuzuzw’ u rukundo; Tumurikirwe n’ ubwiza bwawe.
Mwam’ abazajya batubona bose, Batangare batubonye; Dufit’ ubumwe nyabwo, dufatanya. Dukeneye kuzuzw’ urukundo; Tumurikirwe n’ ubwiza bwawe.
Wumve Mwami amasengesho yacu, Utwuzuz’ Umwuka wawe; Twigish’ Ijambo ryawe, turimenye. Dukeneye kuzuzw’ urukundo; Tumurikirwe n’ ubwiza bwawe.
