Mpagaze  Ku  Nkengero  Ya  Yorodani
Indirimbo 474 verses

Mpagaze Ku Nkengero Ya Yorodani

1

Mpagaze ku nkengero ya Yor’dani nubur’ amaso, Ndor’ igihugu cyiza cy’ i Kanani, ni hw’ ibyanjye biri.

2

Hakurya mur’ ibyo bibaya, Hahor’ umucy’ iteka. Yesu Kristo ni w’ uzahaber’ umucy’ ahakur’ ijoro.

3

Aho heza nzahagera ryari ngo mpabe mpiriwe? Nzareba Data mu maso ryari , Nduhukiy’ ibwami bwe?

4

Mfit’ ibyishimo mu mutima, Sinshaka kugum’ aha. Yorodan’ isumira hos’ ariko ntinyuka kuyambuka.

Gusubiramo

N’ igihugu cyiza cy’ amahoro,

Hakurya ku nkengero haratoshye;

Tuzahavugir’ indirimbo ya Mose,

Tubane na Yes’ iteka.