1
Mpagaze ku nkengero ya Yor’dani nubur’ amaso, Ndor’ igihugu cyiza cy’ i Kanani, ni hw’ ibyanjye biri.
2
Hakurya mur’ ibyo bibaya, Hahor’ umucy’ iteka. Yesu Kristo ni w’ uzahaber’ umucy’ ahakur’ ijoro.
3
Aho heza nzahagera ryari ngo mpabe mpiriwe? Nzareba Data mu maso ryari , Nduhukiy’ ibwami bwe?
4
Mfit’ ibyishimo mu mutima, Sinshaka kugum’ aha. Yorodan’ isumira hos’ ariko ntinyuka kuyambuka.
Gusubiramo
N’ igihugu cyiza cy’ amahoro,
Hakurya ku nkengero haratoshye;
Tuzahavugir’ indirimbo ya Mose,
Tubane na Yes’ iteka.
