Nje kugushima Mwami Mana, Nkuzaniy’ ishimwe ryanjye; N’ ubw’ umwijima wabudika, Wow’ uramboneshereza. Wangiz’ umwana wawe Mana, Unyitaho buri munsi; Ni wowe soko y’ imigisha, Ngushimiy’ imigish’ umpa.
Ngushimira k’ uhor’ undinda, N’ ukuboko kwawe Mana. Iy’ umutim’ ucits’ intege, Unsubizamw’ imbaraga; Iyo nabuze kivurira, Undwanah’ ukanduhura; Dor’ ukuboko kw’ Uwiteka, Ntikwananiwe gukiza.
Ngushimiy’ impuh w’ ungirira, Unkurahw’ ibicumuro. Iy’ utambabarir’ ibyaha, Nari guhungira he se? Data ntabwo nzagutenguha, Warankijije ndakira. Mu maraso y’ Umwami Yesu, Ni ho mboner’ agakiza.
Nzi neza rwos’ uwo nizeye, Ni we umboneshereza; Ni we Gitare kinkingira, Ni we byiringiro byanjye; Kabone n’ ubwo nacogozwa, Ntazabura kunyitaho. Yampay’ ubugingo bw’ iteka, Nzajya mushimir’ iteka.
