Mu gih’ itorero ririho risenga, Risabir’ abatoranijwe gukor’ inshingano, Ubeze Mwam’ Imana, Ubah’ imbaraga, Bayoborwe n’ Umwuka wawe!
Abatoranijwe n’ Umwami w’ abami, Kwatura no guhamya mw’ izina ry’ Umwami Yesu; Mwakir’ inshingano mwerejwe uyu munsi; Mub’ indahemuka ku mur imo wa Yesu, Yes’ azabahira, azabashoboza.
Iman’ ibambike imbaraga yayo, Mwuzur’ Umwuka Wera, Ibambike imbaraga nshya; Uyu munsi mwatangiy’ inshingano zanyu, Ijuru riranezerewe cyane rwose, Ariko Satani ntabwo abyishimiye.
Muzir ikane ko is’ itabakunze, Izahuriza hamw’ imbaraga zo kubarwanya; Ntimugir’ ubwoba Yes’ azajy’ abarinda, Ni we mutwe w’ itorer’ ubwe yihangiye; Muhore ku mavi nibwo muzanesha.
Mwitegur’ imvune muzahura na zo, Ni mugir’ urukundo kandi mugire kwizera, Murabukw’ ikamba mugiye kuzahabwa, Ni mushir’ ubwoba, Mutsind’ urugamba, Mw’ izina rya Yesu muzanesha rwose. Amen
