Mu  Gihe  Itorero
Indirimbo 4785 verses

Mu Gihe Itorero

1

Mu gih’ itorero ririho risenga, Risabir’ abatoranijwe gukor’ inshingano, Ubeze Mwam’ Imana, Ubah’ imbaraga, Bayoborwe n’ Umwuka wawe!

2

Abatoranijwe n’ Umwami w’ abami, Kwatura no guhamya mw’ izina ry’ Umwami Yesu; Mwakir’ inshingano mwerejwe uyu munsi; Mub’ indahemuka ku mur imo wa Yesu, Yes’ azabahira, azabashoboza.

3

Iman’ ibambike imbaraga yayo, Mwuzur’ Umwuka Wera, Ibambike imbaraga nshya; Uyu munsi mwatangiy’ inshingano zanyu, Ijuru riranezerewe cyane rwose, Ariko Satani ntabwo abyishimiye.

4

Muzir ikane ko is’ itabakunze, Izahuriza hamw’ imbaraga zo kubarwanya; Ntimugir’ ubwoba Yes’ azajy’ abarinda, Ni we mutwe w’ itorer’ ubwe yihangiye; Muhore ku mavi nibwo muzanesha.

5

Mwitegur’ imvune muzahura na zo, Ni mugir’ urukundo kandi mugire kwizera, Murabukw’ ikamba mugiye kuzahabwa, Ni mushir’ ubwoba, Mutsind’ urugamba, Mw’ izina rya Yesu muzanesha rwose. Amen