1
Mwam’ ushobora byose, Duhe kukuririmbira; Duhimbaza, Dat’ usumba byose; Nyir’ icyubahiro, Mutegeka wac’ ibihe byose.
2
Mw’ Ijambo ryawe Mwami, Kandi ni ryo nkota yawe. Mu gusenga, Hir’ ubwoko bwawe; Hir’ Ijambo ryawe, Umwuka Wer’ atumanukire.
3
Mwuka Wera w’ Imana, Ur’ Umuhamy’ ukomeye. Mw’ uyu mwanya, Ngwin’ ubane natwe; Turagukeneye, Ngwino wuzur’ imitima yacu.
4
Ur’ umwe mu Butatu, Uhor’ usingizwa Mana. Nyakubahwa! Gahor’ usingizwa! Ishimwe n’ iryawe! Tuzahora tukuramy’ iteka!
