Nd’ Umwana  W’ Umwami
Indirimbo 4904 verses

Nd’ Umwana W’ Umwami

1

Dat’ afit’ amazu menshi cyane; Kand’ akungahaye no ku masambu. Afit’ ubukungu bwinshi cyane, Zahabu na feza n’ umutungo we.

2

Yes’ Umwana w’ Iman’ Umukiza, Ni we Mucunguzi w’ abanyabyaha. Ub’ ari mw’ ijur’ adusabira, Aradutegurir’ aho tuzaba.

3

Nar’ igicibwa narazimiye, Nar’ umunyabyaha narazimiye; None nagizw’ umwana w’ Imana, Nzambikw’ ikanzu yera de, n’ ikamba!

4

Mbese ni kuki nagir’ ubwoba; Ngw’ aha nta cumbi mfite mur’ iyi si! Mfit’ ubutunzi nateguriwe, Ntacyo bintwaye nd’ igikomangoma!

Gusubiramo

Nd’ umwana w’ Umwami! Yes’ Umukiza,

Nd’ umwana w’ Imana, Nd’ igikomangoma!