1
Dat’ afit’ amazu menshi cyane; Kand’ akungahaye no ku masambu. Afit’ ubukungu bwinshi cyane, Zahabu na feza n’ umutungo we.
2
Yes’ Umwana w’ Iman’ Umukiza, Ni we Mucunguzi w’ abanyabyaha. Ub’ ari mw’ ijur’ adusabira, Aradutegurir’ aho tuzaba.
3
Nar’ igicibwa narazimiye, Nar’ umunyabyaha narazimiye; None nagizw’ umwana w’ Imana, Nzambikw’ ikanzu yera de, n’ ikamba!
4
Mbese ni kuki nagir’ ubwoba; Ngw’ aha nta cumbi mfite mur’ iyi si! Mfit’ ubutunzi nateguriwe, Ntacyo bintwaye nd’ igikomangoma!
Gusubiramo
Nd’ umwana w’ Umwami! Yes’ Umukiza,
Nd’ umwana w’ Imana, Nd’ igikomangoma!
