Igihe  Yesu  Azahamagara  Intor e  Ze
Indirimbo 4944 verses

Igihe Yesu Azahamagara Intor e Ze

1

Igihe Yes’ azahamagar’ intore ze, Akazijyan’ iwe, aho yaziteguriye;

2

Tuzahura n’ inshuti twari twaratanye, Tuzahurira mw’ iteraniro rikomeye.

3

Abahanuzi n’ abami tuzababona, N’ abahow’ Imana batigeze bayivaho.

4

Tuzabon’ ubwiza bubengerana cyane; Bw’ Uwitanze kugira ng’ umwizera adapfa.

Gusubiramo

S. na B.: Tuzahurira mw ’ ijuru kwa Data;

Mw’ ijuru heza, ni ho tuzahurira.

A. na T.: Tuzahurira – hurirayo,

Mw’ ijuru ku Mana Data.

N’ ahantu h’ icyubahiro,

Aho ni ho tuzahurira.