Nahabiye  Kure  Y’  Imana
Indirimbo 565 verses

Nahabiye Kure Y’ Imana

1

Nahabiye kure y’ Imana, Ndahabuts’ ubu. Nari naratinze mu byaha, Noneho ndaje.

2

Narapfapfany‘ imyaka myinshi, Ndahabuts’ ubu. Ndakwitwaraho cyane nkiza, Noneho ndaje.

3

Ndembejwe n’ ibyaha no kugwa, Ndahabuts’ ubu. Niringiy’ urukundo rwawe, Noneho ndaje.

4

Yesu yamviriy’ amaraso, Ndahabuts’ ubu. Ubwe niwe wankiza gusa, Noneho ndaje.

5

Wumv’ amaganya yanjy’ unkize, Ndahabuts’ ubu. Nyeza Mwami nse n’ urubura, Noneho ndaje.

Gusubiramo

Reka nze, reka nze! Ntabwo nzongera.

Nyemerer‘ umbabarire! Mwami nyakira!