Jy’  Uganza  Mwami  W’  Iteka
Indirimbo 584 verses

Jy’ Uganza Mwami W’ Iteka

1

Jy’ uganza Mwami w’ iteka, Bose bakuramye! Nimuzan’ ikamba ry’ ubwami bwe, Ab’ Umwami wa bose! Nimuzan’ ikamba ry’ ubwami bwe, Kw’ ari we Mwami wa bose.

2

Batowe mwe b’ Israeli, Mwa nkehwe mwe nkeya, Muramy’ ubakirish’ imbabazi, Ab’ Umwami wa bose! Muramy’ ubakirish’ imbabazi, Kw’ ari we Mwami wa bose.

3

Amoko yose yo hasi, N’ imiryango yose, Bose bajye bamwubaha cyane! Ab’ Umwami wa bose. Bose bajye bamwubaha cyane! Kw’ ari we Mwami wa bose.

4

Muze tumuririmbire, Tumupfukamire, Tumusingize no kumushima, Ab’ Umwami wa bose. Tumusingize no kumushima, Kw’ ari we Mwami wa bose.