Naguzw’  Amaraso  Y’ Intama
Indirimbo 685 verses

Naguzw’ Amaraso Y’ Intama

1

Naguzw’ amaraso y’ Intama, Ncunguzw’ imbabazi zayo. Ubu nd’ umwana wayo rwose, Ntaho ntazabyamamaza.

2

Mpimbaze Yesu wankijije, Nta wuz’ uko nezerewe. Niwe mucyo mwiz’ unyobora, Ahorana nanjy’ iteka.

3

Ntabwo mpung’ Umukiza wanjye, Njya mutekerez’ iteka. Ntabwo ndambirwa kumurata, Njya nsingiz’ urukundo rwe.

4

Nzi ko nzamubonan’ ubwiza, Nezerwa n’ amateka ye. Andinda nez’ aho njya hose, Mutaramira ndirimba.

5

Nizeye kw‘ ambikiy’ ikamba, Mu rugo rwe rwo mw‘ ijuru. Maze tuzahoran’ iteka, N’ abamuyobotse bose.

Gusubiramo

Nkiza (nkiza), nkiza (nkiza), N’ amaraso yawe Yesu.

Mboneza, mboneza! Nd’ umwana wawe rwos’ ubu.