Igihe  Yes’  Azakorany’  Amoko
Indirimbo 705 verses

Igihe Yes’ Azakorany’ Amoko

1

Igihe Yes’ azakorany’ amoko, Ngw’ ahagarar’ imbere Ye, Twese tuzagenzwa dute mu manza, Dutumiwe gutegekwa?

2

Nind’ uzumv’ Umukiz’ amubwir’ ati: Ur’ umugaragu mwiza? Cyangw’ uzamarwa n’ ubwob’ ubwiwe ngo: Hoshi genda ndaguciye?

3

Azamwenyur’ abonany’ abana be, Icyitegererezo Cye, Azabambik’ ibyiza byo mw‘ ijuru, Ubwo bamupfukamire.

4

Tube maso dutegerez’ Umwami, N’ imuri zigumye zake! Kugira ng’ Umukwe n az’ azasange, Tumaze kumwitegura.

5

Tujye dutekerez’ ibyo mw‘ ijuru, Urugendo nirushira, Tuzahagarar’ imbere y’ Imana, Niba tutagamburura.

Gusubiramo

Azahunik’ ingano mu bigega,

Arik’ umuram’ azawusesa.

Twese tuzagenzwa dute mu manza,

Z’ uwo muns i wo kuzurwa?