Nkunda kwogez’ amagambo, Y’ ubwami bwo mw’ ijuru; Ya Yesu n’ ishimwe rye, Ya Yesu n’ urukundo rwe. Ni yo nkunda kwogeza, Kuko nzi kw’ ar’ ukuri; Ni y’ amp’ ibyo nifuza, Nta handi mbibona.
Nkunda kwogez’ amagambo, Arut’ ibintu byose; Ahebuz’ umurimbo; N’ ibyo turigira byose, Ni yo nkunda kwogeza. Yangiriy’ umumaro; Simpwema kuya rata, Ngw ’ abakize namwe.
Nkunda kwogez’ amagambo, Nkomeze njye nyavuga; Aranogera cyane, Kukw’ ambwiriz’ iby’ ijuru; Ni yo nkunda kwogeza, Nyabwir’ abatayazi, Bameny’ ako gakiza, Kava mu nzandiko.
Nkunda kwogez’ amagambo, Nyabwira n’ abayazi, N’ abayakennye na bo, Bose bashaka kuyumva. Ubwo nzaba mw’ ijuru, Ndirimb’ indirimbo nshya, Na y’ izab’ impimbaye, Nk’ amagambo nkunda.
Gusubiramo
Ni yo nkunda kwogeza;
Nkize nzaba nkivuga,
Ukw’ ab’ isi bahoranye,
Impuhwe za Yesu.
