1
Nsingiz’ Imana Rurema, Yaremy’ imisozi; Yadendej’ inyanja zose, Yahanits’ ijuru; Nsingiz’ iyahay’ izuba, Kumurika mu munsi. Ih’ ukwezi kubonesha, N’ inyenyer’ umucyo.
2
Nsingiz’ ibambe ry’ Umwami, Wujuj’ is’ imyaka; Yaremeshej’ ijambo rye, Ibizima byose. Mwami mbon’ ibitangaza, Byaw’ aho ndeba hose, Hano hasi no hejuru, Ntabwo bihinyuka.
3
Nta kiriho na gitoya, Kitakwerekana. Imvura n’ izuba biba, Kw’ itegeko ryawe. Uh’ ibizima kubaho, Kand’ ubitunga byose. Ntaho twahungir’ Imana, Kuko ntahw’ itaba.
