Wumv’  Amagambo  Y’ Umukiza
Indirimbo 1103 verses

Wumv’ Amagambo Y’ Umukiza

1

Wumv’ amagambo y’ Umukiza; Ni y’ aguhesh’ ubugingo. Wa munyabyaha we, menya ko hahirw’ abakomez’ amategeko.

2

Kuyumva gusa nta kamaro, N’ukutugwabiza rwose; Kuyumva dutinya, ntibyadukiza, Hahirw’ abayumvira yose.

3

Bazinjiran’ umunezero mu mudugudu w’ Imana, Ahatab’ ishavu n’ umubabaro, Beger’ igiti cy’ ubugingo.

Gusubiramo

Hahirw’ abayakomeza yose,

Nibo bahirwa, barahirwa;

Hahirw’ abayakomeza yose,

Barahirwa, barahirwa.