1
Wumv’ amagambo y’ Umukiza; Ni y’ aguhesh’ ubugingo. Wa munyabyaha we, menya ko hahirw’ abakomez’ amategeko.
2
Kuyumva gusa nta kamaro, N’ukutugwabiza rwose; Kuyumva dutinya, ntibyadukiza, Hahirw’ abayumvira yose.
3
Bazinjiran’ umunezero mu mudugudu w’ Imana, Ahatab’ ishavu n’ umubabaro, Beger’ igiti cy’ ubugingo.
Gusubiramo
Hahirw’ abayakomeza yose,
Nibo bahirwa, barahirwa;
Hahirw’ abayakomeza yose,
Barahirwa, barahirwa.
