Nta  Nshuti  Nziz’  Ihwanye  Na  Yesu
Indirimbo 1115 verses

Nta Nshuti Nziz’ Ihwanye Na Yesu

1

Nta nshuti nziz’ ihwanye na Yesu; Nta n’ imwe! Nta n’ imwe! Nta wundi wabasha kudukiza; Nta wundi! Nta wundi!

2

Nta nshut’ ibahw’ ikomeye nka we; Nta n’ imwe! Nta n’ imwe! Nyamara nta wiyoroshya nka we; Nta n’ umwe! Nta n’ umwe!

3

Nta kanya na gato tutabana; Ye nta ko! Ye nta ko! Nta joro ryira tutari kumwe; Ye nta ryo! Ye nta ryo!

4

Mbese har’ uwo yigez’ ahana? Nta n’ umwe! Nta n’ umwe! Mbese har’ umunyabyah’ aheza? Nta n’ umwe! Nta n’ umwe!

5

Harihw’ impano yahwana na we? Nta n’ imwe! Nta n’ imwe! Mbese har’ uwo yavuts’ ijuru? Nta n’ umwe! Nta n’ umwe!

Gusubiramo

Yes’ az’ ibiturushya byose;

Azabana natw’ iteka.

Nta nshuti nziz’ ihwanye na Yesu,

Nta n’ imwe! Nta n’ imwe!