Nta nshuti nziz’ ihwanye na Yesu; Nta n’ imwe! Nta n’ imwe! Nta wundi wabasha kudukiza; Nta wundi! Nta wundi!
Nta nshut’ ibahw’ ikomeye nka we; Nta n’ imwe! Nta n’ imwe! Nyamara nta wiyoroshya nka we; Nta n’ umwe! Nta n’ umwe!
Nta kanya na gato tutabana; Ye nta ko! Ye nta ko! Nta joro ryira tutari kumwe; Ye nta ryo! Ye nta ryo!
Mbese har’ uwo yigez’ ahana? Nta n’ umwe! Nta n’ umwe! Mbese har’ umunyabyah’ aheza? Nta n’ umwe! Nta n’ umwe!
Harihw’ impano yahwana na we? Nta n’ imwe! Nta n’ imwe! Mbese har’ uwo yavuts’ ijuru? Nta n’ umwe! Nta n’ umwe!
Gusubiramo
Yes’ az’ ibiturushya byose;
Azabana natw’ iteka.
Nta nshuti nziz’ ihwanye na Yesu,
Nta n’ imwe! Nta n’ imwe!
