Kurabukw’  Umusaraba  Wawe
Indirimbo 1123 verses

Kurabukw’ Umusaraba Wawe

1

Kurabukw’ umusaraba wawe, Mwami nibyo byambeshaho; Sinita ku manjwe y’ iby’ isi, Ntez’ agakiza ku musaraba.

2

Ubwo nari nkibon’ Umukiza, Yanyakirany’ ibyishimo; Na n’ ubu ningir’ ibindwanya, Kumurabukwa nibyo byankiza.

3

Nzajya mpang’ amas’ umusaraba, Kandi mwiringire rwose. Nta wutumbir’ umusaraba, Wari wiger’ aneshwa n’ Umwanzi.

Gusubiramo

S. : Kurabukw’ i Golgota,

Nibyo bizambeshaho.

Mbeg’ amahirwe yanjye,

Yo kurabukwa Yesu!

A., T. na B. : Kurabu … Go… Golgota,

Nibyo bi … mbe … mbeshaho.

Mbeg’ amahirwe yanjye …rwe yanjye,

Yo kurabukwa Yesu! …rabukwa Yesu.