Har’ isokw’ ivamw’ amaraso, Yo mu mitsi y’ Imanuweri. Ni y’ atungany’ abanyabyaha, Bagashirahw’ inenge, Bagatsembwahw’ ibicumuro, Byose bikabacikaho. Ni y’ atungany’ abanyabyaha, Bagashirahw’ inenge.
Igisambo ku musaraba, Kiyarabutswe cyarihannye; Nanjye mbwiriza nkwizigire, Noye kujya ncumura; Ibyaha mbicikeho rwose, Noye kujya nkugomera; Nanjye mbwiriza nkwizigire, Noye kujya ncumura.
Amaraso yaw’ atunganye, Ahoran’ imbaraga nyinshi; Ni yo wacunguj’ itorero, Aritsembamw’ ibyaha; Ryaganjij’ imbaraga yabyo. Ryarabirokotse rwose. Ni yo wacunguj’ itorero, Yaritsembyemw’ ibyaha.
Mperey’ igihe meny’ isoko, Iva mu bikomere byawe. Nogez’ urwo rukundo rwawe, Nzahora ngusingiza; Nzahora ngusingiz’ iteka, Nzajya ngusingiz’ iteka. Nogez’ urwo rukundo rwawe, Nzahora ngusingiza.
Mwami mpora ngucumuraho, Mpa kwizer’ imbabazi zawe! N’ amaraso yaw’ atunganye, Mpa kuramishwa nawe ! Mpa kuramishwa nawe Yesu! Mpa no kuramishwa nawe! N’ amaraso yaw’ atunganye, Mpa kuramishwa nawe!
Har’ indirimbo zera ntazi, Nzaziririmbira mw’ ijuru. N’aho nagobw’ ururim’ ubu, Uzarugobotora; Uzarugobotora Yesu, Ni wow’ uzankiza rwose. N’aho nagobw’ ururim’ ubu, Uzarugobotora.
