1
Mukiza ngukurikire, Ah’ unshakira hose; Ah’ ujya ngukurikire, Mwami ngukurikire.
2
Nahw’ inzira yazitirwa, Naho yakukumuka, Ko wayinyuzemo mbere, Nyicamo mfit’ ishimwe.
3
Naho naterwa n’ ibyago, Nkageragezwa cyane, Warageragejwe nawe, Mwami ngukurikize.
4
Nib’ unyobora mw’ ishavu, Niba nkena nkanenwa, Wigeze kuba ruvumwa, Nanjye ngukurikize.
Gusubiramo
Mukiza ngukurikire,
Wamviriy’ amaraso;
Nib’ utagir’ ukwitaho,
Njye nkwikurikirire .
