Duhurire  Ku  Mugezi
Indirimbo 104 verses

Duhurire Ku Mugezi

1

Duhurire ku mugezi, Dusang’ abamarayika; Amazi yaw’ atunganye, Atemb’ av’ imbere y’ Imana.

2

Ku nkombe y’ uwo mugezi, Niho tuzatambagira, Turamy’ Umwami w’ iteka, Mu gihe cyiza kidashira.

3

Tuzagera ku mugezi, Dutur’ imitwaro yacu; Tuzakirishw’ imbabazi, Duhabw’ umwambaro n’ ikamba.

4

Ubw’ umugez’ uri hafi, Urugendo ruzashira; Tuzishima mu mitima, N’ indirimbo z’ umunezero.

Gusubiramo

Nuko tujye ku mugezi!

Duhurire n’ abera ku mugezi!

Ku mugez’ utunganye w’ Imana,

Utemb ’ imbere y’ intebe.