1
Vuz’ impanda yumvikane hose, Yesu agiye kuza! Muririmbe bagenzi mwishima, Yesu agiye kuza.
2
Mujye muhererekanya hose, Yesu agiye kuza! Azazan’ icyubahiro cyinshi, Yesu agiye kuza.
3
Yivugirize mu nyanja hose, Yesu agiye kuza! Yivugirize no mu bikombe, Yesu agiye kuza.
4
Mu misoz’ uyihavugirize, Yesu agiye kuza! Imiyag’ ijyan’ ayo makuru, Yesu agiye kuza.
5
Amok’ ubw’ azasubiranamo, Yesu agiye kuza! Ubwenge bwungukwa bwerekana, Ko Yes’ agiye kuza.
Gusubiramo
Ari hafi, Ari hafi,
Umwam’ agiye kuza.
