1
Abarokots’ ibyago byo hasi bazakoranywa, Ab’ azatumir’ azajyana na bo. Umwami nagaruk’ ikondera rye rizavuga, Amatek’ azab’ agiye gucibwa.
2
Uwo muns’ abapfuye muri Kristo bazazurwa, Bazava mu bituro nka we rwose. Abo yitoreye bazimana na we mw’ ijuru, Ubw’ azagenda, azajyana na bo.
3
Ni ho tuzajya dukorer’ Umwami tudahwema; Tuzajya dusingiz’ urukundo rwe. Maz’ ubwo tuzarangiz’ imirimo yacu mw’ isi, Tuzateranywa tujyanwe mw’ ijuru.
Gusubiramo
Azaba yabararitse (…bararitse) ,
Ubw’ azabahamagara ( …hamagara).
Azaba yabararitse,
Abazatumir’ azajyana na bo.
