1
Njya nkunda kuririmb’ indirimbo, Ngo yarancunguye. Ni we waciy’ ingoyi z’ umwanzi, Maz’ arambatura.
2
Mfit’ Umukiz’ unogeye rwose, Ni we wancunguye. Mpimbazwa no gukor’ iby’ ashaka, Kuko yancunguye.
3
Nzahora mpamya ntacyo nikenga, Y ’uko yancunguye. Sinzashidikanya ngo ncogore, Kuko yancunguye.
4
Mfit’ aho yanteguriye heza, Kuko yancunguye. Ni ho nzibanira na w’ iteka, Kuko yancunguye.
Gusubiramo
Sop: Kuk’ ubwe yancunguye; Kuk’ ubwe yancunguye,
Nzahimbaz’ izina rye. Kuk’ ubwe yancunguye,
Nzaririmbir’ uwandokoye .
A. T. B.: Kuk’ ubwe yancunguye; Kuk’ ubwe yancunguye;
Kuk’ ubwe yancunguye, Nzahimbaz’ izina rye.
Kuk’ ubwe yancunguye, Kuk’ ubwe yancunguye;
Nzaririmbir’ uwandokoye .
