Iman’  Ikund’  Utunyoni
Indirimbo 1273 verses

Iman’ Ikund’ Utunyoni

1

Iman’ ikund’ utunyoni, Tuba mur’ iyi si; Ubwo yita ku tunyoni, Nzi ko nanjy’ inkunda.

2

Ni y’ irimbish’ uburabyo, Buhumura neza; Ubw’ ikund’ uburaby’ ityo, Nzi ko nanjy’ inkunda.

3

Imana yaremye byose, Ntigir’ icy’ isobwa. Nzi kw’ ikund’ abana bose, Nzi ko nanjy’ inkunda.

Gusubiramo

Irankunda, irankunda;

Nzi ko nanjy’ inkunda;

Kukw’ ikund’ utuntu duto,

Nzi ko nanjy’ inkunda.