1
Iman’ ikund’ utunyoni, Tuba mur’ iyi si; Ubwo yita ku tunyoni, Nzi ko nanjy’ inkunda.
2
Ni y’ irimbish’ uburabyo, Buhumura neza; Ubw’ ikund’ uburaby’ ityo, Nzi ko nanjy’ inkunda.
3
Imana yaremye byose, Ntigir’ icy’ isobwa. Nzi kw’ ikund’ abana bose, Nzi ko nanjy’ inkunda.
Gusubiramo
Irankunda, irankunda;
Nzi ko nanjy’ inkunda;
Kukw’ ikund’ utuntu duto,
Nzi ko nanjy’ inkunda.
