N’  Igihe  Cyo  Gusenga
Indirimbo 1284 verses

N’ Igihe Cyo Gusenga

1

N’ igihe cyo gusenga, Twicishe bugufi, Duteraniye hamwe turamya Yesu, Nituza tumwizeye, Azajy’ aturinda; Mbeg’ ihumure ryiza, ryo kwibanira na we!

2

N’ igihe cyo gusenga, Umwam’ ari hafi, Kand’ adufitiy’ ibambe rya kibyeyi. Tumuganyir’ ibyacu, Dushir’ agahinda; Mbeg’ ihumure ryiza, ryo kumvikana na we!

3

N’ igihe cyo gusenga, no gushyikirana, N’ Imana yac’ ihor’ ituzirikana, Iturem’ agatima, tub’ indahangarwa; Mbeg’ ihumure ryiza, ryo kumvikana na we!

4

N’ igihe cyo gusenga, twiringiye Yesu. Twizeye kw‘ azaduh’ ibyo, tumusaba, Kukw’ atangan’ ubuntu, ataziganije. Mbeg’ ihumure ryiza, ryo gutabarwa nawe!

Gusubiramo

N’ igihe cyiza cyo kuramy’ Umwami,

Mbeg’ ihumure ryiza, ryo kwibani ra na we!