1
Ngwino Yes’ uvugane, N’ umutima wanjye: Maz’ umpumuriz’ uti: Ntabwo nagusize. Nyugurur’ umutima, Nihutire kumva, Ijwi ryawe ry’ impu hwe, Nyuzuz’ ibyishimo.
2
Yobora abana bawe, Uvugane na bo; Ubuzuz’ ibyishimo, Bige kugusenga. Mwami, Bitange rwose, Bakwiyegurire; Tebuts’ ubwami bwawe, Twibanire nawe.
3
Ngwin’ uvugane natwe, Uduhishurire, Iby’ imigambi yawe, N’ inshingano yacu, Duhe kuguhimbaza, Tukubahirize, Tujye tunezererwa gukor’ iby’ ushaka.
Gusubiramo
Mbwiz’ ijwi ryongorera, Mbwiran’ urukundo;
Ut’ uzanesh’ iteka, Ub’ umudendezo.
Vugana nanjy’ iteka, Mbwir’ ubudahwema,
Reka numv’ uk’ umbwira ngo: Sinaguhanye.
