Mwami,  Sinsabir’  Iby’  Ejo
Indirimbo 1533 verses

Mwami, Sinsabir’ Iby’ Ejo

1

Mwami, sinsabir’ iby’ ejo, Mfasha none, Ndind’ urukongi rw’ ibyaha, Uyu munsi. Ne gucumuz’ ururimi, Mputiyeho; Mwami, rind’ iminwa yanjye, Uyu munsi.

2

Njye nshunguz’ ubury’ umwete, No gusenga; Ngwe neza mu buryo bwose, Uyu munsi. Nkomeze nkor’ iby’ ushaka, Ngire bwangu; Mwami, nemere kwitanga, Uyu munsi.

3

Urupfu niruntungura, Mbe ntunganye; Amasezerano yawe, Ndayiteze; Mwami, sinsabir’ iby’ ejo, Mfasha none; Ndind’ unkomez’ undagire, Uyu munsi; Amen.