Murinzi we, ngaho mbwira, Mbese bugiye gucya? Nta bimenyets’ urabona, K’ Umwami yegereje? Mugenzi we haguruka! Umusek’ uratambitse; Tyo kenyera, maz’ ukeshe, Haguruka; bwakeye!
Murinzi we, dor’ umucyo, Ukomeje gukwira! Reba naw’ ibimenyetso, Bitangaza kuza kwe. Ubw’ impanda zizavuga, Abapfuye bazazuka. Ubutazongera gupf a, Bibanire n’ Umwami.
Murinzi we, vuz’ impundu, Igihe kirageze! Mwese nimurangurure, Mubyamamaze hose. Mugenzi we, nawe reba; Ubwami bugeze hafi; Ngiriya Yerusalemu, Irarabagirana.
Murinzi, mur’ uwo murwa, W ’ igikundiro rwose, Nih’ Umwami w’ i Si yoni, Adutegerereje. Ubwami bwe buragutse, Buhetuy’ iyi si yose; N’ ubwami budahanguka; Hahirw’ ababujyamo.
Murinzi dor’ igihugu, Cy’ uburumbuke cyane, Gihora kimeze neza, Nka Edeni ya kera. Gira bwangu ntuzarire, Hasigay’ igihe gito, Abacungujw’ amaraso bakagerayo vuba.
