Aho nzahamagarwa hose, Ari no mu misozi, Cyangwa ku rugamba rukaze, Mubyeyi, nunkenera, Ukambwiz’ ijwi ryawe ritoya, Uka nyuz’ inzira ntazi, Nzakwishyira mu maboko, mvuge nti: Nzajy’ ah’ unshakira hose.
Ahari Yes’ ashaka yuko muvugir’ uyu munsi; Ahari habonek’ impabe, Nkwiriye guhabura; Murokozi wanjye, nunyobora, N’ ahar’ ibihanamanga; Sinzareka kogez’ inkuru yawe; Nzajy’ ah’ unshakira hose.
Ntabwo nshidikanya, Har’ aho Mwam’ ushaka ko nkora, Mu kubaho kwanjye kugufi, Nkorer’ Uwambambiwe. Mwami, nkubikij’ ibyanjye byose, Nzi k’ unkunda bitangaje. Nzakor’ iby’ ushaka, mbikunze cyane; Nzajy’ ah’ unshakira hose.
Gusubiramo
Nzajy’ ah’ unshakira hose, Mwami;
Mu misozi no mu bibaya.
Nzavug’ iby’ ushaka ko mvuga Mwami,
Kandi nzaba nk’ uk’ ushaka.
