Amagambo  Y’ Umujinya
Indirimbo 1563 verses

Amagambo Y’ Umujinya

1

Amagambo y’ umujinya, Ntakabave mu kanwa! Ahubw’ umutim’ uyacuby’ atararushy’ asohoka.

2

Urukundo n’ imbonera, N’ ubucuti, birera; Byab’ ishyano kubyicisha, Ubupfu bw’ akanya gato.

3

Amagambo y’ intonganya, Ntaregama mu kanwa, Ijambo rimwe ry’ intonganya, Ritandukany’ inshuti.

Gusubiramo

S. na A.: Mukundane rwose; Yes’ aravug’ ati:

Ngir’ itegeko ryanjye mbahaye:

Mukundane rwose, Yes’ aravug’ ati:

Bana banjye, mukundane.

T. na B.: Mukundane, Mukundane;

Ngir’ itegeko ryanjye :

Mukundane, Mukundane; n’ itegeko rye.