1
Amagambo y’ umujinya, Ntakabave mu kanwa! Ahubw’ umutim’ uyacuby’ atararushy’ asohoka.
2
Urukundo n’ imbonera, N’ ubucuti, birera; Byab’ ishyano kubyicisha, Ubupfu bw’ akanya gato.
3
Amagambo y’ intonganya, Ntaregama mu kanwa, Ijambo rimwe ry’ intonganya, Ritandukany’ inshuti.
Gusubiramo
S. na A.: Mukundane rwose; Yes’ aravug’ ati:
Ngir’ itegeko ryanjye mbahaye:
Mukundane rwose, Yes’ aravug’ ati:
Bana banjye, mukundane.
T. na B.: Mukundane, Mukundane;
Ngir’ itegeko ryanjye :
Mukundane, Mukundane; n’ itegeko rye.
