Icyampa  Nkab’  Uwawe
Indirimbo 1604 verses

Icyampa Nkab’ Uwawe

1

Icyampa nkab’ uwawe, Yesu Mwami wanjye; Ne kononwa n’ iby’ isi, Nkwikurikirire.

2

Icyampa nkab’ uwawe, Yesu Mwami wanjye. Unkoresh’ uk’ ushaka, Njye nkubahiriza.

3

Icyampa nkab’ uwawe, Yesu Mwami wanjye; Ntandukanya n’ iby’ isi, Umboneze rwose.

4

Icyampa nkab’ uwawe, Yesu Mwami wanjye; Mb’ uwaw’ uko ndi kose, Nta kintu kinziga.

Gusubiramo

Icyampa nkab’ uwawe,

Nitanze maramaje.

Jye ntacyo maze, Ntacyo, Ntacyo;

Ni we mpay’ ikuzo.