1
Mfit’ inshuti y’ ukuri y’ inkoramutima, Irankun da bihebuje, Nzi kw’ itazampā na. Ntabwo nayiv’ iruhande, Nkunda ko tubana, Iyo nshuti ni Yesu, Umukiza.
2
Iyo nguy’ agacuho, Ameny’ uko meze; Ntanyirengagiza rwose: Aransindagiza, Akanyobora mu nzira, Yo gukiranuka; N’ inshuti nkunda cyane, Yes’ Umwami.
3
Mutur’ umubabaro, Mubwir’ ibyishimo; Mubwir’ ibinyura na byo, N’ ibindushya byose. Angaragariz’ uburyo, Nkwiriye kwifata; Nkunda kwiganirira, Na w’ iteka.
4
Az’ imigambi yanjye, Yo gukiz’ abandi; Niko kunshing’ umurimo, Wo kumuvugira, No kwamamaz’ urukundo, Rwatumy’ adupfira; Yewe, mukunda rwose , Bihebuje!
