1
Umukiz’ aranyobora, Bira mpagije rwose. Sinshidikany’ impuhwe ze, Kuko njya nzibonaho. Amahoro yo mw’ ijuru, Yanyuzuy’ umutima; Sinzatinya na hatoya, Kuko Yes’ anyobora; Sinzatinya na hatoya, Kuko Yes’ anyobora.
2
Umukiz’ aranyobora, Akanampumuriza; Iyo ngeze mu makuba, Ntamvirira na hato; Bona n ubwo nateguza, Yandamir’ akamfasha; Ahor’ anyitahw’ iteka, Ntacyo nzamuburana; Ahor’ anyitahw ‘ iteka, Nta cyo nzamuburana.
3
Umukiz’ aranyobora, Niryo humure ryanjye! Niw’ uzampaz’ uburame, Njye mpora musingiza. Nta cyatuma ntiny’ urupfu, Mfit’ iryo sezerano; Nzajya ndirimb’ iteka, Nti: Yesu niw’ unyobora; Nzajya ndirimb’ iteka, Nti: Yesu niw’ unyobora.
