Yes’  Arahamagar’  Ati:
Indirimbo 1634 verses

Yes’ Arahamagar’ Ati:

1

Yes’ arahamagar’ ati: Nind’ unkorera none? Isarura rirageze, Nind’ uri busarure? Umv’ ukw’ aduhamagara; Kand’ azagororera. Umusubiza wes’ ati : Ndi hano Mwami ntuma.

2

Nutabasha kujya kure, Ngo wambuke n’ inyanja; N’ ino har’ abapagani, Wagarurira Yesu. Nutaba sha gushyanuka, Ngo wigishe nka Paulo, Wakogez’ iby’ urukundo rw’ Umukiza wabambwe.

3

Wabura kub’ umurinzi, Ku nkike z’i Siyoni, Wafashish’ amasengesho, No gutur’ amaturo; Ukayobora n’ abandi, Mu nzir’ ijya mw’ ijuru, Nk’ ukw’ Aroni yakomeje amaboko ya Mose.

4

Abantu bari mu kaga; Yes’ aragutabaza. Ntukagir’ ubw’ uvug’ uti: Ntacyo nakora rwose. Ishimire gukoreshwa, Hitam’ umurimo we; Maz’ usubize bwang’ uti: Ndi hano, Mwami ntuma.