1
Nicay’ imbere ya Yesu, Mpaboner’ ihumure; N’ ahantu h’ igikundiro; Icyampa nkahibera. Iyo nicay’ imbere ye, Nimenyah’ ubugoryi; Kumuhang’ amaso nibyo, Bimpa gukiranuka.
2
Kwicar’ imbere ya Yesu, Nta mahirw’ arut’ ayo; Ni ho nsig’ ibimbabaza, Nkumva nduhutse rwose. Iyo nicay’ imbere ye, Nkunda kumuganyira; Na w’ ababarana nanjye, Maz’ akampumuriza.
3
Yesu mp’ umugisha wawe; Dore, Ndategereje; Ndeban’ imbabazi zawe, Menye k’ unyitayeho. Mp’ umutima wawe, Yesu; Nyeza nkubonerere; Bigaragarir’ abandi, Yuko mporana nawe.
