Uwiteka ni we Mwungeri wanjye, Sinzakena; Andyamisha mu cyanya cy’ ubwatsi butoshye cyane; Anyobor’ iruhande rw’ amaz’ adasuma; Uwitek’ asubiz’ intege mu bugingo bwanjye.
Nanyura no mu gikombe cy’ igicucu cy’ urupfu, Sinatiny’ ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe; Inshyimbo yawe n’ inkoni, bimp’ ihumure; Nta kaga kazantungura, ndi kumwe nawe, Mwami.
Untunganiriz’ ameza mu gihe cy’ amakuba. Unshagijehw ’ imbabazi, zimeze nk’ amavuta; Wanyujurij’ igikombe, cyuzur’ ubuntu. Mwami, ntacyo wisigiye, ng’ ubon’ uk’ ukingomwa.
Mana y’ ubuntu, n’ ukuri, Ineza wangiriye, N’ imbabazi bizanyomahw’ iminsi yanjye yose; Nzakomeza nkuyoboke, Sinzateshuka; Kandi nzaba mu nzu y’ Uwiteka iteka ryose.
