Wa  Muragwa  We
Indirimbo 1694 verses

Wa Muragwa We

1

Wa muragwa we, mbese k’ uhunikira? K’ ucogoy’ ugiye kugerayo? Kanguka bwangu, Shak’ intwaro zawe; Wizarira, dore byatinze rwose!

2

Amahanga yose yasubiranyemo; Bose baradagadwa bihebye. Umv’ ukw’ amagar’ ahindira hose; Wa muragwa we, W igumya gutinda!

3

Ntugwabizwe n’ iby’ iyi si biguhenda; Reb’ ubwiza bwabyo burashira. C’ ingoy’ Umwanzi yakubohesheje; Wa muragwa we, Z icikeho bwangu!

4

Nyamuneka, ntugir’ imitim’ ibiri; Ba mas’ Umwam’ atagutungura; Dor’ umucy’ utangiye gutangaza; Muragwa we, vuz’ impundu, wishime!